Umuhanzi Bruce Melody yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Katerine yakoreshejwemo Albine Nishimwe wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UTB mu 2016.
Amajwi yayo yatunganyijwe na Made Beat naho amashusho atunganywa na Julien Bmjizzo mu gihe Mike Kayihura yamufashije mu kuyandika. Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo, Bruce Melodie yitiriye umugore we witwa “Catherine” n’ubwo atajya amugaragaza.
Amashusho y’iyi ndirimbo ya Bruce Melodie yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa muri Werurwe uyu mwaka ubwo yari yagiye mu bitaramo yakoreye i Buruseli n’i Paris. Yayakoreshejemo Nishimwe Albine wabaye nyampinga wa Kaminuza ya UTB mu 2016.
Uyu Nishimwe Albine amaze imyaka ibiri ataba mu Rwanda, nyuma y’aho mu 2017 yasezeranye imbere y’amategeko kubana n’umusaza ukomoka mu Butalayani. Kuri ubu Nishimwe Albine akora ibijyanye no kumurika imideli mu Bufaransa.
“Katerina” ni yo ndirimbo ya mbere Bruce Melodie
ashyize hanze muri uyu mwaka ari wenyine, izindi yagiye aririmbamo zabaga ari
iz’abandi bahanzi.
TANGA IGITECYEREZO